Niba ukora imibonano, gukoresha ikizamini cya HIV buri gihe nibwo buryo bwonyine bwo kumenya uko uhagaze. Ariko rero ntabwo byoreshe kujya kwa muganga cyangwa uba ufite ubwoba kubyerekeye umutekano nibanga aho bakorera ikizimini cya VIH.
Mu duce tumwe, birashoboka ubona ibikoresho byo gukora ikizimani cya VIH mu rugo. Ibikoresho byo kwirera ikizamini cya VIH ntabo bitanga ibisubizo nyakuri nk’ibizamini bikorewe kwa muganga. Ariko kwikorera ikizamini cya VIH biruta kutagira. Iyo udashobora kujya kwa muganga gukoresha ikizamini cya VIH, kubikorera mu rugo ni byiza.
Ibizamini bya VIH byinshi bikorwa bishobora kubona VIH neza hagati y’iminsi 23 na 90. Muri iyi minsi birashoboka ko ikizamini gishobora kugaragaza ko udafite agako ka VIH kandi mu byukuri ugafite. Ningombwa ko umuntu areba ko ahagaze muri iki gihe cyagenwe. Ibikoresho byo gupimira mu rugo bigaragaza igihe abisirikare ba VIH bashobora kuboneka. Igihe cyose ukeka ko waba warigize ibyago byo kwandura VIH mu gihe cy’amasaha 72, reba muganga muganire ku buryo ngoboka (PEP) ako kanya.
Hari uburyo bubiri bwo gupimira VIH mu rugo. Uburyo bwa mbere ikizamini gikoresha amacandwe kandi kigatanga ibisubizo aka kanya mu rugo. Uburyo bwa kabiri ni ugufata amaraso hanyuma ukayohereza mu laboratuwari kugirango bayampine. Site ya Building Healthy Online Communities ifite amakuru ya buri buryo bw’ibi bizamini hano.
Iyo ibisubizo bigaragaje ko ufite agakoko ka VIH, reba ikigo cy’ubuvuzi kigukorera ikizamini cyimbitse kugirango bemeze ibisubizo b’ikizamini cyo mu rugo. Rimwe na rimwe, ikizamini gishobora gutanga ibisubizo bitaribyo niyo mpamvu ari byiza kujya ku kigo cy’ubuvuzi kigakora ikindi kizamini. Igihe cyemeje ko ufite agakoko, iki kigo kigufasha gutangira kwivuza kandi kikaguhuza nibindi bigo bitanga izindi serivise. Igihe usanze udafite agakoko ka VIH, ugomba gukomeza koresha ibizamini kugira ngo umenye aho uhagaze. Ushobora na none kugana ikigo cy’ubuvuzi mukaganiro kubyerekeye uburyo wafata ikini cya cya buri munsi cyo kwirinda agakoko ka VIH.
Ubu, ibikoresho byo kupimira VIH biraboneka nta kibazo mu Burayi no muri Amerika. Reba ubwoko b’ibikoresho bipima VIH mu rugo ushobora kubona hano. Niba uri mu Bwongereza, saba ikizamini hano. Niba ubona ko kwipimira VIH mu rugo atari byiza kuri wowe, reba ikigo gikora ibizamini bya VIH kikwegereye hano.