Igisubizo kiki kibazo kirakomeye. Kuri bamwe, ntamutekano bashora kugira igihe babwiye ikigo gitanga serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane mu bihugu aho ubutinganyi butemeye cyangwa ibanga rya muganga n’umurwayi ritagengwa n’itegeko.
Ariko niba twizera abavuzi bacu, bazadufata neza cyane. Kubabwira niba uri umutinganyi, igitsina cyawe n’uburyo ukora imibonano bituma bashobora kugora ibizamini nyabyo ukeneye kugirango ugire ubuzima bwiza.
Wibuke ko kuba uri mu biro bya muganga ntabwo byizeza umutekano kandi ntibikuraho isoni. Igihe cyose abanganga bashatse kukubwira ko kuba uri umutinganyi cyangwa uburyo ukora imibonano ari bibi, babwire mu kinyabupfura ko wifuza ko muvugana nabo ibyerekeye imiti gusa.
Ukeneye ibindi bisonuro mu cyongereza, iyi videwo y'umunota umwe ya Greater Than AIDS (Ihuza ku makuru mu cyongereza).
Was this article helpful?
57 out of 79 found this helpful
Have more questions? Submit a request